Umudiakoni witwa Garikani Gatete yanenze bikomeye umushumba mukuru wa ADEPR Pastor Isaie Ndaiyizeye aho yavuze ko usibye kuba ari umushumba mukuru ntanubwo yigeze aba n'umushumba muto
Ubwo yari mu kiganiro Zinduka cyo kuri Radio Dix, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022. Diakoni Gatete Garikani yavuze ko we n'abagenzibe be batemera uburyo Komite ya ADEPR iyobowe na Pastor Isai Ndayizeye yagiyeho.
Yagarutse ku muzi w'ikibazo itorero rya ADEPR rifite ku geza ubungubu aho yavuze ko byose bihera ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean ndetse na Bishop Tom Rwagasana.
Umushumba mukuru wa ADEPR Isaie Ndayizeye
Aha niho yahereye avuga ko ADEPR imeze nk'umurwayi uri muri Boboni.
Diakoni Gatete yavuze ko ibibazo bya ADEPR bagiye babigeza ku bayobozi batandukanye harimo na Minisitiri w'intebe ndetse na Minisitiri w'ubutabera.
Aha Diakoni Gatete Diakoni, yananenze abashinzwe guhuza Minisitiri w'intebe aho yavuze ko bagiyeyo bakababwira ko ikibazo cyabo kidakomeye kuburyo bagomba kubonana na Minisitiri w'intebe.
Mubyo Gatete anenga Nyobozi ya ADEPR harimo kwirukana abantu ntampamvu nimwe igaragara.
Aha yanagarutse ku mushahara y'umurengera Umushumba mukuru Isaie Ndayizeye ahembwa ku kwezi ungana na Miliyoni 3 n'ibihumbi maganabiri.
Mubindi nuko ngo bateje cyamunara imodoka zirenga 40 kandi itorero nta mwenda rifite kuri Bank
Ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu itorero ADEPR, birimo gucikamo ibice hagati ya Biro Nyobozi, guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo n’ibindi.
Itorero rya ADEPR rifite abayoboke babarizwa muri Miliyoni 3 zirenga.
Bagabo John