Musenyeri Yvette Flunder, umuyobozi mukuru w’itorero rya City of Refuge United Church of Christ ndetse akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amatorero The Fellowship of Affirming Ministries, yateje impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko Bibiliya ifite ibyuho bikomeye, bityo hakaba hakenewe icyo yise “Isezerano rya Gatatu.
Mu butumwa yagejeje ku kigo cya Center for Public Theology & Public Policy, Musenyeri Flunder yagaragaje ingingo zikurikira zakuruye impaka zikomeye mu rwego rw’amadini.
Amwe mu magambo yo muri Bibiliya arimo ibibazo, Yagaragaje ko hari ibice bimwe byo mu Isezerano rya kera n’Isezerano rishya bifite ibibazo, atanga urugero ku mirongo ishishikariza abacakara kumvira ba shebuja, ndetse n’isaba abagore guceceka mu nsengero.

Flunder yashimangiye ko Isezerano rishya atari ijambo ry’Imana, ahubwo ari “amagambo avuga ku Mana.” Yagize ati: “Ibi ni ibintu bikomeye ngiye kuvuga, Isezerano Rishya si ijambo ry’Imana.”
Ashingiye ku byo yise “uburakari” atewe n’uburyo inyandiko zigaragaza Imana nk’ifite urwango, yasabye ko handikwa Isezerano rya Gatatu kugira ngo hakosorwe ibyo abona nk’amakosa yakozwe n’abantu ari muri Bibiliya iriho ubu.
Nubwo yavuze ayo magambo, Flunder yavuze ko ari umwemeramana nyawe wizeye Imana n’umutima we wose.
Bagabo John
