•     

Banze ko ashyingurwa kubera inkwano

Umugore witwa Majuza Nyahara uherutse kwitaba Imana mu gihugu cya Malawi, Umuryango we wanze ko ashyingurwa ku mugabo we kubera inka imwe y'inkwano yari yarasigaye nk'umwenda itaratangwa mu gihe cy'imyaka 50 yari ishyize.

Banze ko ashyingurwa kubera inkwano
Umuryango wanze ko ashyingirwa ku mugabo we kubera inka imwe yari yasigaye nk'inkwano

Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zumwe mu banyamuryango ba Nyakwigendera,  iragaragaza bamwe mubo mu muryango bateruye isanduko irimo umurambo banga ko ashyingurwa ku mugabo we kubera inka imwe y'inkwano yari itaratangwa n'umugabo wa Nyakwigendera. 

Abaturage bari baje gushyingura batunguwe nokubona abo mu muryango wa Nyakwigendera banga ko ashyingurwa ku mugabo we ahubwo bahitamo gutwara umurambo ngo bajye ku mushyingura iwabo.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera yari amaranye imyaka 50 n'umugabo we ariko ngo  muri iyomyaka soye yari ataratanga iyo nka yari yarasigaye nk'inkwano, gusa ntabwo higeze hatangazwa ingano y'inkwano yari yatanze kugirango hasigare iyo nka imwe.

Bagabo John