Muri Tanzania haravugwa Inkuru imeze nk'idasanzwe aho Umukecuru wari ufite myaka 121 y'amavuko, witwaga Helena Zakayo Masura, yitabye Imana ubwo yari yicaye muri Salo ategereje ibyo kurya.
Helena yasize umuryango mugari cyane, ugizwe n'abana batanu, abuzukuru 60, abuzukuruza 167 ndetse n'ubuvivi 41.
Uwo mubyeyi yafatwaga nk'inkingi y'umuryango kubera imyaka myinshi yari amaze ku isi n'ubunararibonye bwe.

Nyuma y'urupfu rwe, abo mu muryango we bagaragaje ibyishimo n'ishema baterwa n'ubuzima burebure yabayeho ndetse n'umurage yasize.
Bavuze ko ntayindi ndwara yari arwaye usibye izabukuru nacyane ko ataguye kwa Muganga yaguye mu rugo.
Uwari uhagarariye Umuryango yagize ati" Umubyeyi wacu yitabye Imana mu mahoro kuko ntabwo yaturuhije, yari avuye koga araza yicara muri Salo ategereje ko bamugaburira arangije ahita asinzira, tugiye ku mubyutsa ngo afate ifunguro dusanga yitabye Imana ".
Abo mu muryango we bakomeje bavuga ko Nyakwigendera Helena yabaye icyitegererezo cy'ubwitange, kwihangana no gukunda umuryango, kandi ko azahora yibukwa nk'umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kubaka no guhuza umuryango mugari yasize.
Bagabo John
