•     

Colonel Lausane Ingabire womuri RDF yashimiwe

Colonel Lausane Ingabire wo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) yashimiwe nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya rizwi nka National Defence College-Kenya (NDC Kenya), aho yari umwe mu bitabiriye icyiciro cya 28 cy’amahugurwa ya 2025/2026.

Uyu musirikare w’umugore ufite ipeti rya Colonel yagaragaje impano zitandukanye zirimo n’ubuhanzi, nyuma yo gukora igishushanyo cyiza (painting) yihimbiye ubwe, akaba yaragishyikirije iri shuri nk’impano mbere gato y’umunsi wo gusoza amasomo.

Abamushimiye bagaragaje ko Col. Lausane Ingabire ari urugero rw’umusirikare ufite ubushobozi bwinshi, uhuza ubumenyi bwa gisirikare n’impano z’ubuhanzi.

Hanashimangiwe ubucuti n’ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Kenya, cyane cyane hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Bagabo John