Guverineri w'intara ya Arusha muri Tanzania Paul Makonda, yasabye abagabo Bose bubatse ko guhera kuri uyu wambere tariki ya 3 Werurwe 2025 kugeza tariki ya 7 bagomba gupositinga abagore babo ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Uyu Guverineri Makoda yavuze ko niba koko Abagabo bakunda Abagore babo, guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 3-7 bagomba gupositinga abagore babo.

Yagize Ati" Ndagirango mbwire abagabo Bose bomuri iyi ntara ya Arusha ko niba mukunda abagore banyu, guhera kuri uyu wambere tariki ya 3-7 buri mugabo agomba kujya apositinga umugore we niba koko amukunda, hanyuma umugore uzageza tariki ya 8 ku munsi mukuru mpuzamahanga w'umugore, umugabo we ataramupositinze ku mbuga nkoranyambaga ze, uwo munsi uzagende bagusengere".

Guverineri w'intara ya Arusha Paul Makonda
Ibi Guverineri Makonda yabivuze kuri iki Cyumweru ubwo yari mu Inama ya muhuje n'abaturage.
Bagabo John
