Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (DGPR ) rirateganya guha aborozi amahugurwa y’uko bajya bikorera ibiryo by’amatungo, mu rwego rwo guhangana n’igiciro cyabyo kiri hejuru.
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026, mu karere ka Gakenke intara y'Amajyaruguru, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryahuye n'abayobozi bahagarariye abandi bakorana inama n'amahugurwa y'ibanze mu kwiteza imbere bakora imishinga mito iciriritse abyara inyungu.

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'ishyaka mu Ntara y'amajyaruguru Ndayambaje Ibrahim.
Mu kiganiro cya tanzwe na Iraguha Joslyne, uhagarariye abagore ku rwego rw'intara, yagarutse ku kwimakaza ko abagore n'urubyiruko bafata itambere mu kubungabunga ibidukikije.

Naho Mukabezande Justine Perezida w'ungirije w'urubyiruko, yakanguriye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza buhesha isura nziza Ishyaka.

Muri bimwe ishyaka DGPR riteganya gukora, harimo guha aborozi amahugurwa y’uko bajya bikorera ibiryo by’amatungo, mu rwego rwo guhangana n’igiciro cyabyo kiri hejuru.
Abo bayobozi bahuguwe kugirango nabo bazajye kwigisha bagenzi babo kugera ku rwego rw'umugudugudu.

Bagabo John
