•     

Hari bamwe bapfa bizize- Umuvugizi wa RIB

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko zimwe mu mpfu z'abantu basanga bitabye Imana ahantu hatandukanye usanga bamwe bizize.

Hari bamwe mu bitaba Imana baba bizize

Ibi n'ibyagarutsweho n'umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 ubwo RIB yerekanaga abantu  11 batawe muri  yombi bazira gukora ibyaha by'ubwambuzi bushukuna, harimo kugurisha imitungo y'abandi itimukanwa nk'inzu  n'ibibanza.

Nyuma yogusobanura uburyo abo bantu batawe muri yombi kubufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka., hakurikiyeho ikiganiro n'itangazamakuru. 

Abantu 11 nibo beretswe itangazamakuru, batawe muri yombi bazira gukora ibyaha by'ubwambuzi bushukana.

Mu bibazo byabajijwe n'abanyamakuru, harimo ikibazo  cy'abantu basigaye basanga ku mihanda cyangwa ahandi hantu bitabye Imana, abaturage bakagaragaza ko abo bantu baba biciwe ahandi ariko bakaza kujugunywa  muri ibyo bice .

Asubiza kuri iki kibazo, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry,  yavuze ko bariya bantu RIB ikora iperereza kugirango hamenyekane abagize uruhare muri urwo rupfu, ndetse hagasuzumwa n'umurambo kugirango hamenyekane icyo bazize.

Dr Murangira yakomeje vuga ko hari n'igihe usanga bamwe mu bitabye Imana baba bizize, Ati" hari abo tujya dusanga baguye mubyobo  kubera gusinda kuburyo usanga inzoga yanyweye zamuciye mu mazuru no mukanwa bikamuviramo urupfu, rero bene nkabo twavuga ko baba bizize ntamuntu wabigizemo uruhare."

Mu bice bitandukanye by'igihugu hakunze kumvikana inkuru z'abantu basangwa ku mihanda cyangwa mu bihuru bitabye Imana,  abaturage bakavuga ko baba bishwe bakaza kujugunywa ahandi hantu mu rwego rwoguhisha ibimenyetso.

Bagabo John