Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR Hon Senateri Dr Frank Habineza, yamaganye inyandiko ziri gukwirakwizwa zigamije kuyobya no kugoreka ukuri.
Kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2026, nibwo kuri X hatambutse ubutumwa buri kuri Africans bwuzuye ibihuha n'ikinyoma.
Ubwo butumwa bwagiraga buti" Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ari gukorera inama rwihishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije gushinga umutwe w’inyeshyamba watera u Rwanda unyuze ku mipaka ya Uganda n’u Burundi.

Bavuga ko Paul Kagame ari we washinze umutwe wa M23, none ubu ayo mashyaka atavuga rumwe na we akaba ari kongera kubyutsa umutwe wa MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique) hamwe na FLN (Front de Libération Nationale).
U Rwanda ngo rushobora kuba ruri hafi gutakaza amahoro yarwo.
Bitewe nuko ubwo butumwa bwari buherekejwe n'ifoto iriho Paul Rusesabagina na Padiri Thomas Nahimana ndetse na Hon Dr Frank Habineza akaba ari na Perezida w'Ishyaka ritavuga rumwe n'u Rwanda DGPR, yase afata iyambere mu kunyomoza ibyo bihuha. ati" Nabonye inyandiko iri gukwirakwizwa mbona ko igamije kuyobya no kugoreka ukuri.
Icya mbere, ndi i Kigali mu Rwanda, kandi uyu munsi nitabiriye inama rusange ya Sena y'u Rwanda nk’Umusenateri.

Icya kabiri, ibivugwa muri izo nyandiko ko ndi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mpura na Bwana Thomas na Bwana Paul dutegura ibikorwa by’urugomo, si byo na gato.
Icya gatatu, njye ubwanjye ndetse n’ishyaka nyobora rya Democratic Green Party of Rwanda, nta murongo wa politiki duhuriyeho n’abo bagabo bombi.
Ndibutsa kandi ko ishyaka ryacu rishingiye ku ihame ryo kudakoresha urugomo, ihame dusangiye n’umuryango wa Global Greens.
Abahimbye iyo nyandiko barayobye kandi bayobya abandi.
Bagabo John
