•     

Hon. Senateri Dr Frank yasabye abaturage kwirinda icyasenya ubumwe bw'Abanyarwanda

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, Hon. Senateri Dr Frank Habineza yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Huye mu Muganda usoza ukwezi kwa Werurwe.

Nyuma y'umuganda, Hon.Senateri Dr Frank Habineza,  yatanze ubutumwa bushishikariza abaturage gukomeza kwitegura neza ibikorwa byo Kwibuka 32 u Rwanda rugiye kwinjiramo. 

Yasabye abitabiriye umuganda kwirinda icyasenya ubumwe bw'Abanyarwanda, bakimakaza Ubunyarwanda.

Nyuma y'ibyo bikorwa by'umuganda harimo n'ibiganiro,  hatashywe inyubako y'Ibiro by'Akagari ka Mwendo yavuguruwe ku bufatanye bw'Akarere n'abaturage. 

Abitabiriye Umuganda bishimiye ko bagiye kujya bahererwa Serivise  ahantu heza.

Bagabo John