Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata 2026, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukora iperereza ku bibazo by’umutekano byabaye mbere na nyuma y’amatora rusange yo ku wa 29 Ukwakira 2025, muri Tanzania Umucamanza Chande, yatangaje ko iyo komisiyo yakiriye ubuhamya bw’Abanyatanzaniya 63,603 binyuze mu buryo butandukanye.
Umucamanza Chande yavuze ko ubwo buhamya bwakusanyijwe hakoreshejwe inzira zirimo kwakira ubuhamya bw’abantu imbonankubone 1,323, inyandiko z’inyandikomvugo (affidavits) zatanzwe n’abantu 553, ibibazo byatanzwe mu ibanga hatagaragajwe amazina y’ababitanze bigera kuri 4,891, ndetse n’inama n’amatsinda y’abantu 202.

Yongeyeho ko umubare munini w’ubuhamya, ugera ku bantu 56,445, watanzwe hifashishijwe telefoni n’ubutumwa bugufi (SMS). Abo bose batanze amakuru ku byabaye muri ayo matora.
Raporo ya nyuma kuri iri perereza iteganyijwe gushyikirizwa ku wa 23 Mata 2026.
Bagabo John
