Minisitiri w’Intebe, Mwigulu Nchemba, yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan yategetse ko amafaranga yari yaragenewe kwizihiza isabukuru y’imyaka 62 y’Ubumwe bwa Tanganyika na Zanzibar, azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo by’imihanda yangijwe n’imvura nyinshi ikomeje kugwa mu gihugu.
Uyu mwanzuro uje mu gihe imvura nyinshi komeje kugwa muri Tanzania imaze kwangiza bikomeye ku mihanda n’ibiraro mu bice bitandukanye by’igihugu, bigateza abaturage ingorane mu ngendo zabo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, i Dodoma, Minisitiri w’Intebe yavuze ko nubwo habayeho guhindura imikoreshereze y’ayo mafaranga, kwizihiza Umunsi w’Ubumwe bizakorwa ku rwego rw’uturere, aho abayobozi bazitabira ibikorwa byo gutangiza imishinga no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwa remezo.

Ikindi nuko inyubako zose za Leta ku ruhande rwa Tanzania zigomba gutakwa amabara agize ibendera ry’igihugu kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 26 Mata 2026, hanashyirwa amafoto y’abashinze ubumwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Ku ruhande rwa Zanzibar, yavuze ko inyubako na zo zigomba gushyirwaho amabara nyakuri y’ibendera ry’igihugu, ndetse hakanashyirwa amafoto y’abashinze ubumwe, ay’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania n’ay’Umukuru wa Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Impinduramatwara.
Bagabo John.
