Umusore uherutse kugaragara mu mashusho ubwo yacaga mu rihumye abarinzi ba Perezida wa Kenya, William Ruto, akamusanga ku ruhimbi afite Bibiriya yahawe akazi mu Kigo gishinzwe ibyambu cya Kenya cya Kenya Ports Authority (KPA).
Uyu musore wanyuze mu rihumye abashinzwe mutekano akegera Perezida William Ruto, akamuhobera, yahawe akazi mu Kigo gishinzwe ibyambu cya Kenya cya Kenya Ports Authority (KPA).
Ibi byabaye ku wa Gatandatu ushize mu Ntara ya Kilifi, ubwo Perezida Ruto yari ari mu birori byo gushimira Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Fikirini Jacobs.
Uwo musore utaratangazwa amazina ye ku mugaragaro, yashoboye kurenga abashinzwe umutekano maze yegera Perezida afite Bibiliya mu ntoki.
Nyuma y’icyo gikorwa, uwo musore yavuze ko yari yashyize CV ye muri Bibiliya agamije gushaka uburyo yabona akazi. Yagize ati: “Maze igihe kinini nshaka akazi, ni yo mpamvu nafashe uyu mwanzuro kugira ngo Perezida angirire impuhwe.”

Perezida Ruto yahise ategeka abashinzwe umutekano kumurekura no gutega amatwi ubusabe bwe. Muri uwo mwanya yavuze ko uwo musore agaragaza ubutwari kandi ko bazamufasha kubona akazi.
Amakuru yatangajwe n’inzego za Leta ndetse n’amafoto yasohotse agaragaza ko uwo musore yamaze guhabwa akazi muri Kenya Ports Authority. Abantu benshi bakurikiranye inkuru ye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ibyishimo, bamwe batangira kumwita “umusore wa Bibiliya.”
Bagabo John
