•     

Abimukira 95 badafite ibyangombwa barimo n'Abanyarwanda bafatiwe muri Tanzania

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania byatangaje ko byafashe abantu 95 bakekwaho kuba bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gikorwa kiri gukorwa kigamije kurwanya abimukira badafite ibyangombwa.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2026, Umuyobozi wungirije w’Ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Kigoma, ACI Jeremiah Mwakibinga, yavuze ko abafashwe ari abaturage b’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.

Yasobanuye ko aba bantu bafatiwe ahantu hatandukanye muri Kigoma,  harimo abafatiwe mu macumbi yakira abagenzi, aho imodoka zihagarara muri za Gare,  ndetse no mu nzu z’imyidagaduro.

ACI Mwakibinga yavuze kandi ko abafashwe bose biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’inkiko kugira ngo baryozwe icyaha cyo kwinjira no kuba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’abinjira n’abasohoka.

Yanashishikarije abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano binyuze muri gahunda ya “Menya Umuturanyi Wawe”, batanga amakuru ku bantu bakekwaho kwinjira cyangwa gutura muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano w’Igihugu.

Bagabo John