Umuyobozi ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dr Mpabwanamaguru Merard yatangarije Television y'igihugu yuko Ikiraro cya Nyabugogo cyagombaga gukoreshwa muri CHOGM.
Mu gitondo cyo ku wa 6 Kamena 2022, ubwo haburaga iminsi 13 gusa ngo inama ya CHOGM itangire. Ni ukuvuga ko ku wa 20 Kamena, iki kiraro cyagombaga kuba cyatangiye gukoreshwa, umuhanda ari nyabagendwa nkuko byari biteganyijwe.

Dr Mpabwanamaguru Merard ubwo yari kuri Televiziyo y’igihugu asobanura uko Ikiraro cya Nyabugogo cyagombaga gukoreshwa muri CHOGM.
Aho yavuze ko hari imodoka runaka bitewe n’uburemere bwazo zizaba zishobora kuba zanyuraho mu gihe ki inama ya CHOGM
Ariko siko byagenze kuko kugeza nubu abaturage bakoresha umuhanda wahariho hubakwa ikiraro, batangarije imwe mu maradio akorera ikigali ko bafite igihombo gituruka ku kuba icyo kiraro cya Nyabugogo kitaruzura.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mata 2022 ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro giherereye ahazwi nko ku Mashyirahamwe yatangiraga, abatuye, abakorera n’abagenda muri Kigali batashywe n’akanyamuneza.
Ni ukubera ko bari bagiye kuruhuka ikibazo cy’amazi menshi aturuka muri ruhurura ya Mpazi agateza impanuka zitandukanye.

Ni kenshi mu bihe by’imvura hagiye humvikana impanuka zaterwaga n’amazi menshi yaturukaga muri Mpazi, ndetse hari imodoka, abantu n’ibintu yatwaye.
Ni kenshi abayobozi mu nzego zitandukanye bizeza abaturage ibikorwa ndetse bakanahabwa igihe bizabagereraho, ariko igihe kikarenga n’abaturage ntibasobanurirwe impamvu.
Ni ibintu bishyira abaturage mu gihirahiro bigatuma hari ibikorwa byabo bidindira kandi ubuyobozi butabasobanuriye.
Bagabo John
