Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKANDAYISENGA Janviere, yitabiriye amahugurwa yahuje abajyanama b’ubuzima bakorera muri site ya Kirehe, agamije kubongerera ubumenyi no kubashishikariza kurushaho kunoza inshingano zabo zo guteza imbere ubuzima bw’abaturage
Muri aya mahugurwa yabaye kuri uyu wambere tariki ya 1 Kamena 2026, hibanzwe ku ngingo z’ingenzi zirimo kwimakaza isuku n’isukura mu miryango, gukumira no kurwanya igwingira ndetse n’imirire mibi ikigaragara mu bana, cyane cyane abari mu myaka y’ubuto.
Abajyanama b’ubuzima basobanuriwe uruhare rwabo mu gukangurira abaturage kugira isuku y’umubiri n’iy’ingo, gukoresha amazi meza no kubungabunga ibidukikije kugira ngo hirindwe indwara ziterwa n’umwanda.

Visi Meya Janviere yibukije abajyanama b’ubuzima ko bafite uruhare rukomeye mu gukurikirana ubuzima bw’abaturage ku rwego rw’imidugudu no mu miryango, abasaba gukomeza ubukangurambaga bugamije kurwanya igwingira n’imirire mibi binyuze mu kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi batwite ndetse no gukurikirana abana bafite ibibazo by’imikurire.
Yabashimiye umurimo bakora buri munsi nk’ikiraro gihuza abaturage n’inzego z’ubuzima, anabasaba gukomeza gukora batizigama, bakarangwa n’ubwitange ndetse no gukorera hamwe n’izindi nzego kugira ngo imibereho n’ubuzima by’abaturage bikomeze gutera imbere.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima no kubafasha kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo guteza imbere ubuzima bwiza, kurwanya indwara zishobora kwirindwa no kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Bagabo John
