Musa Hasahya w'inyaka 68 wo muri Uganda, ufite abagore 12, abana 102 n’abuzukuru 568, yatangaje ko atazongera kubyara kubera ubukungu bwe bwifashe nabi, ndetse akomeje guhura n’ikibazo cyo gutereranwa n’abagore., arinaho yahereye asaba abagore basigaye kuboneza Urubyaro.
“Umutungo wanjye ntukibasha gutunga umuryango wanjye,” ni ko yavuze, agaragaza ko abagore be babiri bamaze kumusiga kubera ubuzima bugoye.
Yashyingiwe bwa mbere afite imyaka 16, kandi uko umutungo we wiyongeraga ni ko n’umuryango we wagendaga waguka.

Umwana we mukuru afite imyaka 51, mu gihe umugore we muto kurusha abandi afite imyaka 30.
Mu ngamba yashyizeho zo gukomeza kurengera umuryango we usigaye harimo gutegeka abagore be gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kugira ngo hirindwe kongera kubyara abandi bana.
Bagabo John
