Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga (NCPD) bwana Emmanuel Ndayisaba yavuze ko kuba Nta mukandida wasohotse kurutonde rw'abantu 11 bafite Ubumuga bita turutse ku bakandida ahubwo byatewe nabashinzwe gutanga ibyangombwa ndetse na (System)
Abantu icyenda nibo bujuje ibisabwa muri 77 bari batanze ibyangombwa byabo bifuza guhatanira guhagararira u Rwanda muri EALA, mu byiciro by’abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora [NEC] kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022, yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe guhatanira kuzahagararira u Rwanda mu matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, mu byiciro byihariye.

Kuri uru rutonde Abantu 11 mu kiciro cy'abafite Ubumuga ntanumwe wagaragaye.
Mu gushaka kumenya icyatumye Nta mukandida wasohotse kuri urwo rutondetonde, ikinyamakuru Rubanda cyavuganye na Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga avuga ko iriya liste yasohotse ari iyagateganyo kandi ntabwo amakosa ari ku bakandida ahubwo byatewe nabashinzwe gutanga ibyangombwa ndetse na System.
Ati" ikibazo cyabaye nuko iminsi yari yatanzwe yo gushaka ibyangombwa yageze bamwe batarabibona cyane nk'icyemezo cyuko umuntu atafunzwe cyatinze kuboneka biturutse ku babitanga ndetse na System".
Ndayisaba yavuze ko kugeza ubu hari abantu bane bamaze kubibonana kuburyo ejo ku wagatanu 18 Ugushyingo 2022 n'abasigaye bazaba babibone.
Emmanuel Ndayisaba yavuze ko Umudepite uzatorwa guhagararira abafite Ubumuga muri EALA ko yazabahagararira neza akabahesha ishema, ndetse bakanihutisha imishinga y'amategeko arengera Abafite Ubumuga igashirwa mu bikorwa.
Mu byiciro byihariye [abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga], hazabaho amatora ku bantu bazaba bemejwe na NEC kuko ari nayo izayobora amatora.
Bagabo John
