•     

Green Party yatangaje ko impinduka zo gukoresha imodoka z'amashanyarazi zitabagoye

HABIMANA Gustave, umuyobozi w’ishyaka mu ntara y’Amajyepfo, yabwiye itangazamakuru ko impinduka ziri kuba mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe imodoka zikoresha amashanyarazi zitangiza ikirere, abarwanashyaka ba Green Party izi mpinduka zitabagoye cyane kuzisobanukirwa.

Ibi HABIMANA Gustave, yabitangaje kuri uyu wagatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, ubwo abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda bahagarariye abandi mu karere ka Huye, bahabwaga amahugurwa n'inama, kugirango bazajye guhugura abandi mu mirenge.

Nyuma yayo Mahugurwa, HABIMANA Gustave, yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru maze avuga ko zimwe mu mpinduka ziri gukorwa by'umwihariko izijyanye no gutwara abantu n'ibintu hifashishijwe imodoka zikoresha amashanyarazi  zitangiza ikirere abarwanashyaka ba DGPR zitabagoye.

Ati" izi mpinduka ziri kuba mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu hifashishijwe imodoka zikoresha amashanyarazi zitangiza ikirere,  abarwanashyaka bacu ntabwo zabagoye kuzisobanukirwa kuko muri gahunda z’ishyaka dusanzwe dufite harimo kugaragaza ko ku modoka  imwe itwara abagenzi ikoresha amashanyarazi ishobora gusimbura imodoka 52.".

                  HABIMANA Gustave 

Ni mu gihe Uwihanganganye Jeannine, we yavuze ko  
gahunda ya Leta yo guteza imbere gutwara abantu mu buryo bwa rusange igabanya umuvundo w’imodoka mu muhanda ndetse n’ihumana ry’ikirere. 

Muri aya Mahugurwa n'inama byahawe abarwanashyaka ba DGPR bahagarariye abandi,  basabwe gukura amaboko mu mifuka no kubyaza umusaruro amahirwe Abanyarwanda bafite ashingiye ku mahoro n’umutekano.

Bagabo John