Umushumba wa kiliziya ku isi Papa Léon XIV, yasabye abapadiri kudakoresha ubwenge bw'ubukorano buzwi nka intelligence Artificial (IA) mugihe bategura inyigisho za kiriziya.
Ibi Papa Léon XIV yabigarutseho mu nama yabereye mu muhezo yamuhuje n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Roma, mu cyumweru gishize nk’uko ikinyamakuru rubanda kibikesha Vatican News.

Papa Léon XIV yasabye Abapadiri kwirinda gukoresha ubwenge buhangano (IA) igihe bategura inyigisho batanga mu Misa.
Papa Léon XIV yakomeje avuga ko nta munsi n’umwe ubwenge bw’ubukorano buzasimbura Umupadiri.
Bagabo John
