Pasiteri witwa Josephat Mugo, uzwi nka Pasiteri Victor, yisanze ahakomeye nyuma yaho ahawe impano y'imodoma ariko bikamuviramo kwitwa umujura ndetse akabifungirwa.
Uyu mukozi w'Imana utuye mu ntara ya Nakuru muri Kenya, yahuye n'akaga ubwo yahabwaga impano y'Imodoka n'umwe mu bashyitsi bari bitabiriye amateraniro.
Kimwe mu kinyamakuru cyo muri Kenya kitwa Tuko, rubanda dukesha iyi nkuri, cyanditse ko Pasiteri Victor yahawe imodoka nk'impano ngo izajye imufasha mukazi k'ivugabutumwa akora kaburi munsi.
Iyo modoka ngo yayihawe n'umwe mu bashyitsi bari baje gusengera mu itorero rya Pasiteri Victor.
Amakuru avuga ko, Pasiteri Victor yakiriye iyo modoka ariko uwo mugabo wayimuhaye utatangajwe amazina, ngo ntabwo yamuhaye karite Jone, ngo yamubwiye ko azayimuha nyuma y'ibyumweru bitatu ngo bitewe nuko hari Ibintu byinshi yari akirimo.

Pasiteri Victor wahawe Impano y'lmodoka birangira abaye Umujura
Nyuma y'ibyumweru bitatu birangiye, Pasiteri yahise ahamagazwa kuri Polisi ahasanga wamugabo wamuhaye imodoka amushinja ko yayimwibye.
Pasiteri yagerageje kuburana agaragaza ko uwo mugabo umurega ko yamwibye Imodoka ariwe wayimuhaye, ariko biba ibyubusa ahamwa n'icyaha cy'ubujura ahanishwa gufungwa ndetse no kwishyura iyo modoka ngo yari ifite agaciro kangana n'amashilingi yo muri Kenya 450,000
Ntabwo higeze hatangazwa imyaka uwo Pasiteri yakatiwe nyuma yoguhamwa n'icyaha cy'ubujura.
Bagabo John
