Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’umunsi kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026.
Nkuko bigaragara ku itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidanse ya Tanzania, rivuga ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko rw'akazi rw'umunsi umwe kuri iki cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026 mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Dar es Salaam.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame na Perezida Samia bazagirana ibiganiro bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ubufatanye hagati ya Tanzania n’u Rwanda.

Usibye Perezida Kagame uzagirira uruzinduko muri Tanzania, ku wambere tariki ya 4 Gicurasi 2026, Perezida wa Kenya William Ruto nawe azaba ari muri Tanzania aho azagirana ibiganiro na mugenzi we Perezida Samia Hassan Suruhu.
Bagabo John
