Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yatangaje ko ibirori by'umunsi mukuru w'ubwigenge biteganyijwe kuba tariki ya 9 Ukuboza 2025, bitazaba., ahubwo amafaranga y'ibyo birori azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo byangijwe mu myigaragambyo iheruka.
Impamvu izatuma ibyo birori bitazaba, ngo ni uko amafaranga yari buzakoreshwe uwo mumsi azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo byangijwe mu myigaragambyo yakurikiye amatora aheruka.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Intebe Dr Mwigulu Nchemba, kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025 ubwo yasuraga abaturage bo muri Mbezi mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Mwigulu ati" Perezida Samia yatanze umurongo ko ibirori by'ubwigenge bitazaba ahubwo amafaranga yari buzifashishwe kuri uwo munsi azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo byangijwe mu myigaragambyo yabaye nyuma y'amatora. ".

Gusa nubwo Perezida Samia yavuze ko ibyo birori bitazaba, hari abasesenguzi bavuze ko impamvu ahanini izatuma ibyo birori ko bitaba, ngo ni uko ahari bamwe mu rubyiruko bavuze ko bariho bategura imyigaragambyo simusiga kuri uwomunsi. bityo rero hakaba hari impungenge ko harimo abakwitwaza ibyo birori bagahumbaganya umutekano.

Bagabo John
