Police yo muri Kenya yatahuye abantu bari babohejejwe iminyururu ku birenge mu Rusengero biganjemo abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru NTV cyo muri Kenya, cyavuze ko hari abantu biganjemo abafite ibibazo byo mu mutwe harimo na babaswe n'ibiyobyabwenge, asanzwe mu rusengero rwitwa Coptic Holy Ghost Church Father ruyobowe na Mushumba John Pesa.

Amakuru avuga ko abo barwayi bo mu mutwe bari babohejejwe iminyururu ku maguru bakingiranye mu rusengero bigaragara ko bazahajwe n'ubuzima bubi burimo kutarya.
Umuyobozi wurwo rusengero yavuze ko bariya bantu bazanywe n'imiryango yabo ngo babasengere bakire, bityo ngo kuriwe ntacyaha afite.
Bagabo John
