Hari amadini amwe n'amwe akoresha izina "Gatolika", nyamara ntari mu bumwe busesuye na Kiliziya Gatolika iyobowe na Papa. Ni yo mpamvu kuba idini ryitwa "Gatolika" bidahagije ngo rifatwe nk'igice cya Kiliziya Gatolika y'i Roma. Ikintu cy'ingenzi gishingirwaho ni ukureba niba riri mu bumwe na Papa, usimbura Mutagatifu Petero nk'uko inyigisho za Kiliziya Gatolika zibivuga.
Mu madini akoresha iryo zina harimo Kiliziya Gatolika ya Kera (Old Catholic Churches), yatandukanye na Roma nyuma y'Inama Nkuru ya Vatikani ya Mbere yabaye mu 1870 bitewe n'ukutumvikana ku bubasha bwa Papa.
Hari kandi Kiliziya Gatolika ya Palmaria, yashinzwe muri Espagne mu myaka ya 1970 nyuma y'ibivugwa ko habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya i Palmar de Troya. Iyo Kiliziya ifite "Papa" wayo n'ubuyobozi bwayo bwihariye, ariko ntiyemerwa na Kiliziya Gatolika.
Hari kandi amatsinda azwi nka Kiliziya Gatolika Zigenga (Independent Catholic Churches), yashinzwe n'abantu ku giti cyabo bashyiraho abasenyeri, za diyosezi n'insengero batabiherewe uburenganzira cyangwa uburenganzira bwa Kiliziya Gatolika.
Hari n'andi yiyita Kiliziya Gatolika y'Igihugu (National Catholic Church) cyangwa Kiliziya Gatolika y'Intumwa ya Brezile (Brazilian Catholic Apostolic Church) yashinzwe mu 1945 n'umwepisikopi watandukanye na Roma. Ayo matsinda akoresha imyambaro, imihango n'imigenzo bisa n'ibya Gatolika, ariko ntari mu bumwe na Kiliziya Gatolika.

Hari n'andi matsinda yitwa Kiliziya Gatolika y'Intumwa (Catholic Apostolic Church) ndetse n'andi matsinda yigenga yiyita aya Gatolika gakondo (Traditionalist Independent Catholic Groups). Ayo na yo avuga ko ari aya Gatolika kandi akomeza gukoresha imihango ya kera, ariko yanga ububasha bwa Papa cyangwa akishyiriraho ubuyobozi bwayo, bityo ntabe ari mu bumwe na Roma.
Ku rundi ruhande, Kiliziya 23 zo mu Burasirazuba zifatanya na Kiliziya Gatolika, nka Maronite, Syro-Malabar, Chaldean na Ukrainian Greek Catholic Church, zose zifatwa nka Gatolika byuzuye kuko ziri mu bumwe na Papa, nubwo liturujiya n'imigenzo yabyo bitandukanye n'ibya Kiliziya Gatolika y'i Roma.
Nanone, Umuryango wa Mutagatifu Piyo wa X (SSPX) ufatwa nk'urubanza rwihariye: si Kiliziya itandukanye na Gatolika, ariko na none nturi mu bumwe busesuye mu rwego rw'amategeko ya Kiliziya, nubwo abapadiri bawo bafatwa nk'abahawe ubusaseridoti mu buryo bwemewe.
Bagabo John
