•     

Tanzania: Ishyaka CCM Ruswa iravuza ubuhuha

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania CCM Chma Cha Mapinduzi haravugwa icyorezo cyaruswa mu matora y'inzego zitandukanye muriryo shyaka

Muri CCM Ruswa iravuza ubuhuha

Ishyaka CCM riri mu matora atandukanye uhereye mu matora y'inzego z'ibanze Ndetse n'inzego nkuru.

Bamwe mu biyamamariza imyanya bakomeje gurangwa no gutanga Ruswa kuburyo hari bimwe mu byiciro birimo iby'ubyurubyiruko Ndetse n'abagore amatora yabo yasubitswe kubera icyo kibazo cyaruswa.

Bamwe mu bareberera hafi ibyaporitiki muri Tanzania batashatse ku garagara mu kinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, bavuze ko Ruswa muri CCM imaze kuba icyorezo Kuko abiyamamaza kugirango batorwe nuko babanza gutanga Ruswa kugira ngo babone amajwi.

Hatanzwe urugero rwaho mu matora yo gushaka uhagarariye urubyiruko ndetse n'uhagarariye abategarugori hagaragayemo Ruswa bituma ayo matora ahagarikwa ngo habanze hasuzumwe ibyicyo kibazo.

Usibye ayo matora yasubitswe, mu ntara ya Arusha na Mbeye hagombaga kuba amatora y'abayobozi ba Njyanama ku rwego rw'intara ariko nayo yahise asubikwa kubera Ruswa.

Umuyobozi ushyinzwe kurwanya Ruswa n'akarengane Salum Hamduni yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko iki kibazo nabo bakizi ariko hariho harakorwa iperereza ngo aho bizagaragara ko  abakandida batanze Ruswa  babone amajwi baza  bibazwa kandi babiryozwe.

Bagabo John 