Ishyaka riri kubutegetsi muri Tanzania, (CCM) Chama cha Mapinduzi, ryatangaje ko mu kuzuza ifishi y'umukandida ku mwanya w'ubudepite ndetse n'ubujyanama, igikorwa cyashoje kuri uyu wa gatatu 2 Nyakanga 2025, habonetse Amashilingi Miliyari 2.7
Umunyamabanga ushinzwe iyamamaza n’amahugurwa mu ishyaka rya CCM, Amos Makalla, ubwo hasozwaga igikorwa cyo kuzuza ifishi y'umukandida ushaka kwiyamamariza umwanya w'ubudepite ndetse n'umwanya w'ubujyanama, habonetse abantu 5,475 mugihe mu gihe muri abo harimo 4,109 baturuka mu bice by'uturere tw'itora.

Amos yavuze ko buri muntu wese washakaga kuzuza ifishi yasabwa keishyura Amashilingi ibihum bi 500, bityo ababujuje ifishi bose uko ari 5,475 mu gihugu, hinjiye Amashilingi Miliyari 2.7

Tubibutse ko kuri uyu wagatanu aribwo muri CCM itangira kugenzura niba abasabye kuziyamamaza bose ibyangombwa byabo byuzuye kugirango Komisiyo y'amatora izabone gusohora lisiti ntakuka y'abakandinda bahatana mu matora ateganyijwe mu kwacumi uyu mwaka

Bagabo John
