•     

U Burundi bwibutse imyaka 6 ishize Perezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Kuri uyu munsi, u Burundi bwizihije imyaka itandatu ishize uwahoze ari Perezida wabwo, Pierre Nkurunziza, yitabye Imana. Mu bikorwa byo kumwibuka byabereye hirya no hino mu gihugu.

Mu bikorwa byo kumwibuka byabereye hirya no hino mu gihugu  abayobozi batandukanye abo mu muryango we ndetse n’abaturage bibukijwe uruhare yagize mu miyoborere y’u Burundi mu gihe yari Perezida w’Igihugu. 

Hanazirikanwe ibikorwa n’umusanzu yatanze mu kubungabunga amahoro, ubumwe n’iterambere ry’igihugu mu myaka yayoboye.

Pierre Nkurunziza yitabye Imana ku wa 8 Kamena 2020 afite imyaka 55 y’amavuko, nyuma y’igihe gito yari amaze ahererekanyije ubutegetsi n’uwamusimbuye ku mwanya wa Perezida.

Urupfu rwe rwateye agahinda Abarundi benshi ndetse n’inshuti z’u Burundi mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Kwizihiza imyaka itandatu ishize yitabye Imana byabaye umwanya wo kuzirikana umurage yasize ndetse no guha icyubahiro uwabaye umwe mu bayobozi bakomeye bayoboye u Burundi mu bihe bitandukanye by’amateka yabwo.

Bagabo John