Umufana umwe w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatangaje ko yaguze amacupa y'inzoga z'amoko atandukanye ya buri Gihugu uko ari ibihugu 48, bizitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mufana utatangajwe amazinaye, yavuze ko afite gahunda yo kunywa icupa rimwe ry'inzoga y'igihugu kimwe kizaba gikuwe mu marushanwa.
Yatanze urugero avuga ko igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizasezererwa, azanywa icupa ryabugenewe; na Espagne yasezererwa akanywa irya Espagne, bityo bityo kugeza ubwo amarushanwa azarangira.
Iyi gahunda idasanzwe yakuruye impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayifata nk’urwenya rw’umufana ukunda umupira cyane, mu gihe abandi bavuga ko kunywa inzoga nyinshi muri ubwo buryo bishobora kugira ingaruka ku buzima.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba kibaye ku nshuro ya mbere cyitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 48, kikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique.
Mu gihe amarushanwa azagenda akurwamo amakipe, uyu mufana we ngo azaba akurikiza umuhigo we wo kunywa icupa rimwe kuri buri gihugu kizaba gisezerewe.
Bagabo John
