•     

Yanga wasobanuraga firime yitabye Imana.

Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu gusobanura filimi bizwi nkagasobanuye, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Aho yari yaragiye kwivuriza muri Afurika y’Epfo.

Yanga yitabye Imana

Amakuru y'urupfu rwa Yanga rwemejwe na murumunawe usanzwe asobanura firime witwa Junior .

Junior yavuze ko mukuruwe Yanga  yapfuye ahagana mu ma saa tanu n’igice aguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.

Murumuna wa Yanga Jounior niwe watangaje uripfu rwa mukuruwe Yanga

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. 

Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

Bagabo John