•     

Yarashwe Amasasu 47 azira kubenga

Umupolisi muri Kenya yarashe umukunzi we Amasasu 47 azira ko yamubenze akamubwira ko batagikwiranye kubera ko nta Kaminuza afite.

Yarashwe Amasasu 47 azira kubenga
Yarashwe Amasasu 47 kugeza ashizemo umwuka azira kubanga

Bimwe mu binyamakuru bya Kenya, byanditse ko Umupolisi witwa Patrick Oita Nyapara, yarashe umukunzi we witwa Christine Maonga amasasu 47 kugeza ashizemo umwuka amuziza ko yamubenze akamubwira ko atakiri ku rwego rwe kubera ntamashuri afite nyamara ariwe wamurihiye kugeza ashoje Kaminuza.

Amakuru avuga ko uyu mupolisi Patrick Oita Nyapara,  yigishije umukunzi we Christine kugeza ashoje kaminuza ndetse anafasha iwabo arabubakira, Uyu mukobwa nyuma yogusoza kaminuza, Patrick yahise amusaba ko bahita bategura ibyo kubana maze nyamukobwa abitera utwatsi amubwira ko afite undi mukunzi ukora mu kigo gikomeye kandi wize. Bityo ko barangizanya buriwese agacaho.

Patrick ngo yahise asaba Christine ko yazamusanga murugo bakabiganiraho, Umukobwa ngo yahise ajyayo akigera munzu, Patrick yamwakirije urufaya rw'Amasasu 47 kugeza ashizemo umwuka.

Kugeza ubu ntacyo Polisi iratantaza kuri iki kibazo cya Patrick niba yaratawe muri yombi cyangwa se niba agishakishwa.

Bagabo John