•     

Abanyarwanda batuye i Syracuse, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 02 Gicurasi 2026 Abanyarwanda batuye i Syracuse, muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyahuje Abanyarwanda baba muri uyu Mujyi wa i Syracuse hamwe n'Inshuti n'abavandimwe mu rwego rwo kwibuka, guha icyubahiro abazize Jenoside, no gukomeza gushyigikira abayirokotse.

Muri uyu Muhamgo Umushyitsi mukuru yari Col. Raul Bazatoha, ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare (Military Attaché) muri ambasade, wari uhagarariye Madamu Ambasaderi Mathilda Mukantabana.

                          Col Raul Bazatoha

Col Bazatoha yavuze  ko  Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Leta yariho icyo gihe, anagaragaza uruhare rw’amahanga mu kurebera Jenoside ikorerwa Abatutsi. 

Ariko kandi yashimangiye ubudaheranwa bwaranze Abanyarwanda mu myaka 32 ishize, by’umwihariko mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Uwatanze  ubuhamya warokokeye i Nyanza ya Kicukiro, Madamu Illimunée Muhongere, yavuze ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro, ndetse n’uburyo batereranywe n’abari abasirikare ba Loni (UN) bahisemo kubasiga aho, mu maboko y’Interahamwe.

Uwatanze  ubuhamya, warokokeye i Nyanza ya Kicukiro, Madamu Illimunée Muhongere, yavuze ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro

Yanakomeje asobanura uburyo Inkotanyi zabakijije, anashimira uruhare zagize mu guhagarika Jenoside no kurokora Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali byari byuzuyemo abicanyi.

Mu gusoza, yavuze ko umusirikare wamurokoye yaje kuba inshuti ye ya hafi cyane, nyuma aza no kumubera umugabo. Nubwo abo mu muryango we hafi ya bose bishwe, yagaragaje ko ubuzima bwakomeje, ubu akaba afite umuryango wubakiye ku mizi mishya y’icyizere n’ubuzima bushya.

Bagabo John