Rev Pasiteri Ntakirutimana Theoneste, yandikiye Umushumba mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye isae amubwira ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye amuhagarika ku mirimo ya Gishumba maze amubwira ko atariwe wamuhaye uwo murimo kandi ko Amuciye azakomeza kuyobora ari Igicibwa
Urwandiko Pasiteri Theoneste Ntakirutimana yandikiye Umushumba Mukuru wa ADEPR tariki ya 2 Kanama 2023, amu menyesha ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye tariki ya 21 Nyakanga 2023 amu bwirako amwambuye inshingano za Gishumba., iyo baruwa Theoneste ya yiteye utwatsi maze amumenyeshako atariwe wamuhaye umurimo wa Gishumba nkuko Kopi ikinyamakuru Rubanda gifitiye ibigaragaza.
Nkuko mu bibona muri uru rwandiko Pasiteri Theoneste yandikiye Umushumba Mukuru Ndayizeye isae kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Kanama 2023.

Muri uru rwandiko Pasiteri Theoneste yabanje kumenyesha Pasiteri Isae ko atariwe wamuhaye inkoni y'Ubushumba ko Uwo murimo yauhawe n'Imana bityo ko ntabubasha afite bwo ku wumwambura.
Mubindi Pasiteri Theoneste yandikiye Pasiteri Isae, yamubwiye ko akurikije ububasha ahabwa n'uwamuhamagariye uyu murimo wa Gishumba, amuciye ko azakomeza kuyobora ari Igicibwa
Pasiteri Theoneste yagize ati" Nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n'uwampamagariye uyu murimo wa Gishumba, waremereye ikizira kwinjira ahera, Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri Igicibwa kugeza igihe Uwiteka aza shyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we."
Pasiteri Theoneste, muri urwo rwandiko yanishinganishije kubera ihogoterwa akorerwa na Pasiteri Isae amusaba kurekeraho.
Twashatse kumenya icyo Pasiteri Ndayizeye avuga kuri uru rwandiko, ariko ntabwo byadukundiye kuko inshuro twamuhamagaye ntabwo yitabye Telefone.

Pasiteri Ndayizeye isae ntabwo yabonetse ngo agire icyo avuga kuri urwo rwandiko yandikiwe rutesha agaciro urwo yandikiye Pasiteri Theoneste
Twavuganye na Emmanuel Ntakirutimana Ushinzwe Itangazamakuru makuru muri ADEPR, atubwira ko agiye gukurikirana iby'urwo rwandiko akaba aribwo aribuze kugira icyo atubwira, ubwo naza kutubwira turaza ku bibagezaho mu inkuru yacu itaha.
Bagabo John
