Korari Cornerstone ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Ubumwe bw’amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, UEBR(Union des Eglises Baptistes au Rwanda), Paruwasi ya Kigali yateguye igiterane cyo gushima Imana cyizamara iminsi ibiri, kuwa gatandatu no kucyumweru, tariki ya 28 na 29 Werurwe 2026.
Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 71:8, “Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe n’icyubahiro cyawe umunsi wire.” Ubuyobozi bw’iyi Korari buvuga ko uzaba ari umwanya mwiza wo gushimira Imana ibyiza byose yagiye ikora mu buzima bwa buri munsi nk’uko bigarukwako na Musabyimana Gad, umuyobozi w’iyi korari.

“Twatekereje iyi ntego kuko tumwavaga dukwiye gushima Imana. Si twe gusa dushima ahubwo gushima ni iby’abantu bose. Ndatekereza benshi bafite amashimwe abuzuye y’iby’Imana yakoze mu buzima bwabo no mu miryango yabo. Iki gitaramo rero ni umwanya wo kubitekerezaho hanyuma tukazamurira ishimwe hamwe.”
Mu rwego rwo kurushaho gutarama muri iyi minsi ibiri, Korari Cornerstone yatumiye amatsinda yo kuramya no guhimabaza Imana ndetse n’amakorari atandukanye azabafasha muri iyo minsi ibiri. Muri ayo matsinda harimo, Healing Worship Ministry, rimwe mu matsinda akomeye kandi ameyerewe mu muziki w’indirimbo zaririmbiwe Imana.

Harimo kandi itsinda Light of Christ Group; Voice of Angels, La vie Eternelle, Korari Parapanda yo mu muri Paruwasi UEBR ya Mahoko, na Chorale Urufatiro, aho bazajya batarama kuva saa 2:30PM.
Korari Cornerstone si ubwa mbere iteguye ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana kuko no mu minsi yashize bataramiye mu ihema rya Camp Kigali mu gitaramo bari bise, “Nzaririmba Live Concert”. Ubuyobzi buvuga ko gahunda ari ugukomeza ivugabutumwa riciye mu ndirimbo nk’uko intego yabo iri ndetse no gukomeza gushishikariza abantu kuza kuri Kristo.

Kugeza ubu iyi korari imaze gusohora indirimbo zitandukanye mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi bavuga ko mu minsi iri imbere bafite imishinga migari yo gukora ibitaramo ndetse no gufata amashusho n’amajwi by’indirimbo nshya.
Bagabo John
