•     

Kiliziya yanze gushyingura umubyeyi wapfuye atishyuye umwenda

Kiliziya Gatolika yo mu ntara ya Meru muri Kenya, yanze gukora imihango yo guherekeza bwanyuma umukecuru witwa Rae Mwathirwa Ibaya, nyuma yaho kiliziya isanze abarimo umwenda ungana n'amashilingi ibihumbi 6.300 ajyanye n'imisanzu ya Kiliziya.

Amakuru avuga ko mbere yuko Nyakwigendera yitaba Imana, ubwo yari atakibasha gujya gusenga, yagiyemo ibirarane by'imisanzu itangwa na buri mukirisitu wese kubemera Mana bo muri Kiliziya Gatolika basanzwe babigenza.

Uwo mu kecuru amaze kwitaba Imana, umuryango we wasabye  Kiliziya ko ya mukorera isengesho ryo ku mu herekeza bwanyuma nkumuntu wigeze kuhasengera ariko akaza ku bihagarika kubera izabukuru.

Ubuyobozi bwa Kiliziya bwavuze ko bugomba kureba niba nta birarane by'imisanzu yaba afite, nyuma yogusuzuma basanze Nyakwigendera yari amaze kugeza ibihumbi 6.300 bityo Kiliziya ivuga ko ibyo birarane bigomba kubanza kwishyurwa n'umuryango wa Nyakwigendera.

Uwo muryango wavuze ko ntabushobozi wa bona birangira Kiliziya yanze kumusengera Misa.

Kuri uyu wagatandatu nibwo habonetse Pasiteri w' umugiraneza wo murindi torero yemera ku musengera ariko adashyinguwe nk'umupagani.

Bagabo John