Umukobwa wo muri Afirika y'epho , byavugwaga ko yabaye mu kecuru nyuma yokuryamana n'umunyamahanga, Umuganga yasobanuye ko yazize kwisiga ibirungo by'ubwiza abaka aribyo byagize ingaruka ku ruhu rwe.
Nyuma y'amakuru amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga avuga umukobwa wo muri Afirika y'epho, ngo yaba yararyamanye n'umusore w'umunyamahanga uturuka mu gihugu cya Thailand, hanyuma agahita ahinduka umukecuru akokanya, Umuganga wakurikiranye ubuzima bw'uyu mukobwa kuva akirwara yanyomoje ayo makuru avuga ko ari ibihuha.
Umuganga wakoze ibizamini ku mukobwa bivugwa ko yahindutse umukecuru bitunguranye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umunyamahanga, yahakanye ayo makuru avuga ko atari ukuri.
Uyu muganga yavuze ko uwo mukobwa atigeze asaza mu buryo bw’ako kanya, ahubwo ko impinduka ku mubiri we zatangiye buhoro buhoro.

Yasobanuye ko nyuma y’isuzuma bakoze, basanze hari amavuta cyangwa ibindi bisigwa by’ubwiza yakoresheje ku ruhu rwe byagize ingaruka ku turemangingo tw’umubiri we, bikaba ari byo byateye izo mpinduka zigaragara ku mubiri we.
Yakomeje avuga ko ibimenyetso bya mbere byatangiye kugaragara muri mwaka wa 2020, ubwo uwo mukobwa yajyanwaga kwa muganga na nyina umubyara.
Icyo gihe ngo impinduka zari zitarakomera nk’izo afite ubu, ahubwo hari hagaragaye gusa ibimenyetso byoroheje byahinduraga uko umubiri we wari usanzwe umeze., uyu mukobwa wahindutse Umukecuru kubera ibirungo by'ubwiza yakoresheje, ubusanzwe afite imyaka 31 ariko kubera ubwo burwayi wagirango afite 90 irenga.
Bagabo John
