•     

Mu Nzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hateguwemo Icyumba kijimye (Chambre Noire)

Mu Nzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ruhango muri Ntongwe, hateguwemo Icyumba kijimye (Chambre Noire), kizafungirwamo amazina y’Abicanyi Ruharwa batsembye Imbaga y’Abatutsi muri ako Gake.

Amazina ya ba Ruharwa, aza ku isonga mu yagenwe gufungirwa muri icyo cyumba kijimye , hagarukamo cyane irya Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komine ya Ntongwe, wagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi  i Ntongwe.

Hazamo kandi Interahamwe Ruharwa yitwa Nsabimana Jacques alias Pirato, wari umuyobozi w’Ishyaka rya CDR muri ako gace ka Ntongwe, akaba azwiho cyane kuba yaracukurishije icyobo cyitwa CND cyajugunywemo Abatutsi basaga ibihumbi 60, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buri Mututsi wese wajyaga kujugunywa muri iki cyobo, babanzaga kumunyuza imbere ya Nsabimana Jacques  akaba ari we umukatira kujugunywamo, ari naho izina rya  Pirato yahawe rikomoka. 

Muri icyo cyumba Hazazamo kandi n’amazina y’Abarundi b’impunzi bari baratujwe muri ako gace, bagize uruhare rwo kwica Abatutsi muri Jenoside, izi mpuzi zikaba zifite umwihariko wo kuba zaricaga Abatutsi zikababaga zikabakuramo imitima, zikayotsa zikarya, zivuga ko  bifasha mu gutuma amaraso y’abo bishe, atazabahama.

Bagabo John 