•     

Papa wa Yampano yasabye Umukuru w'igihugu ko yababarira umuhungu we

Nyuma y'uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, se wa Yampano yasabye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko yababarira umuhungu we, yavuze ko umuryango wabo wakiriye icyo cyemezo ubabaye, asaba ko umuhungu we yagirirwa imbabazi nubwo yemera ko yakoze amakosa.

Aganira n’itangazamakuru avuye ku rukiko, se wa Yampano yavuze ko umuhungu we ari we musingi w’umuryango 

Yagaragaje ko kuba afunzwe ari igihombo gikomeye ku muryango, kuko ari we wari ubatunze kandi ubafasha mu mibereho ya buri munsi.

Ati"nubwo ntahakana amakosa umuhungu wange yakoze , ndifuza ko inzego zibishinzwe zamurebera mu ndorerwamo y’impuhwe, zikazirikana ko afite umuryango umutegereje kandi umukeneye, ndasaba Perezida Kagame nkuko ajya afasha abandi bafite ibibazo bigakemuka nange ndamwingize umuhungu wange bamurekure atahe".

Yongeyeho ko nk’umubyeyi bibabaza kubona umwana we agezwa imbere y’ubutabera, ariko ko yubaha ibyemezo by’inzego z’ubucamanza.

Ibi bibaye nyuma y'uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo. 

Urukiko rwasobanuye ko mu byaha bitandatu yari akurikiranyweho, hari bitatu rwabonye ko bifitiwe impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwaho, bityo rugategeka ko iperereza rikomeza akurikiranwe afunze.

Icyemezo cy’urukiko cyakuruye ibitekerezo bitandukanye mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo hatitawe ku kuba umuntu azwi cyangwa atazwi, mu gihe abandi bagaragaje impungenge ku ngaruka iki cyemezo gishobora kugira ku muryango wa Yampano.

Kuri ubu, Yampano akomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, mu gihe umuryango we ukomeje gusaba ko yagirirwa impuhwe no guhabwa amahirwe yo kwisubiraho, nk'uko se yabigarutseho nyuma yo kuva mu rukiko ndetse akaba yanasabye Umukuru w'igihugu ko yababarira Umuhungu we.

Bagabo John