Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko abakomeje kugaragara bakora ibikorwa byo gufata amashusho ahantu hatemewe, bazwi nkaba Content Creator's (Abaremankuru) ku bireka kuko bibangamira ituze rya rubanda.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amashusho aba yafatiwe ahantu hateraniye abantu benshi harimo nko mu Mujyi wa Kigali rwagati, Nyabugogo n'ahandi.
Mu minsi ishize hagaragaye amashusho yafatiwe muri Gare ya Nyabugogo, agaragaza abakobwa babiri bari bakenyewe isume zokogana n'udutambaro twumweru mu mutwe, abantu babashungereye, ayo mashusho yatambutse kuri Radio One na Tv One mu kiganiro Rirarashe.

Bamwe mubabonye ayo mashusho, bavuga ko Usibye imyambarire yabo bakobwa uburyo yari iteye inkeke, bitari bikwiye kubona abantu batambuka bakenyeye isume mu mabere bagenda muri Gare babashungereye ibi ngo bikaba bishobora nokuba byateza impinduka., nacyane ko biba byabereye ahantu hari urujya n'uruza rw'abantu.
Mu gushaka kumenya icyo inzego z'umutekano by'umwihariko Polisi
ivuga kuri izi mpungenge z'abaturage, bavuga ko bariya bantu bafatira amashusho ahantu hashora guteza impanuka kubera ku bashungerera.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yagiranye n'ikinyamakuru rubanda, yavuze ko biriya bikorwa naba (Content Creator's)twagenekereje mu Kinyarwanda tubita Ababarankuru, babibona kandi kobidakwiye gukorerwa ahantu hatemewe hashobora guhungabanya ituze rya rubanda.
Ati" bariya bantu bafata amashusho ahantu hatemewe turabasaba kubihagarika, kuko hari bamwe dufata tukabigisha tubabwira ko bitemewe gufatira amashusho ahantu hashobora kubangamira ituze rya rubanda, kuko bishobora noguteza impanuka biturutse kurujya n'uruza rw'abantu bariho babashungera."

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire
Ikindi CIP Gahonzire yavuze ko, ubusanzwe hari amabwiriza y'umujyi wa Kigali ajyanye n'abantu bashaka gukora ibikorwa bitandukanye ko bagomba kubanza kubisabira icyangombwa.
Ati" ikigambiriwe ni ukubanza kubigisha kuko hari abo dufata bakatubwira ko bataribazi ko bibujijwe, ariko ikibazo ni uko bucya habonetse abandi bashya, rero nibirenga kwigisha hazakurikiraho ibihano".
Kuri iki kibazo Umuvugizi Umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko nubwo urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwihangira imirimo ari ibyiza, ariko ko bagomba kubikora batanyuranyije n'amabwiriza.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya
Ati"ubundi hari amabwiriza avuga ko umuntu ushaka gufata amashusho ya firime agomba kubanza kwandikira Minisiteri ifite umuco n'ubuhanzi mu nshingano, kugirango abone gufata ayo mashusho, ariko hari n'umuntu ushobora gufata amashusho y'urwibutso bitewe nibyo ashaka kuzajya areba mu bihe bizaza, abo bantu baratandukanye, rero kurubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga bashaka imibereho, ibi bakunze kwita kwihangira imirimo, ni byiza ko babikora bubahiriza amabwiriza ndetse bakanita ku muco Nyarwanda, kuko hari igihe bashobora kwisanga bagonganye n'amategeko bitewe nuko bakoze ibigize icyaha ".
Inzego z'umutekano nikenshi ziburira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n'amategeko kubera ko harigihe bisanga bakoze ibigize icyaha.
Bagabo John
