•     

Tanzania: Perezida Samia yatangaje ko hari cyorezo gikomeye

Uturere two mu majyepfo ya Tanzaniya twugarijwe n'indwara idasanzwe, itera abantu kuva amaraso no kwitura hasi

Tanzania hadutse icyorezo kitaramenyekana

Perezida , Samia Suluhu, yemeye ko iyi ndwara ihari ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini mu nama rusange ngarukamwaka ya 20  y’abepiskopi gatolika  muri Afurika y’iburasirazuba no hagati, AMECEA i Dar es Salaam.

Perezida Samia yagize ati: "Ejo navuganaga na minisitiri w’intebe, aherutse gusura uturere two mu majyepfo, Lindi ambwira ko yabonye icyorezo cy’indwara, abantu bava amaraso mu mazuru bakagwahasi."

Gusa Perezida Samia ntiyavuze umubare w'abantu bamaze kwandura icyo cyorezo.

Ndetse kugeza ubu ntabwo  haramenyekana ubwoko bw'iyi ndwara yibasiye akarere gahana imbibi na Mozambike.

Perezida yavuze ko atazi  icyo ari cyo, abahanga mu by'ubuzima bose bajyiye ahagaragaye iriya ndwara ngo barebe icyakorwa.

Perezida Samia yavugiye mu nama ya AMECEA, ihuriro rigizwe n'ibihugu 8, aribyo Zambiya, Malawi, Kenya, Uganda, Sudani, Etiyopiya, Eritereya ndetse na Tanzaniya yakiriye, aho mu bindi bintu harimo n'ikibazo kibidukikije hagamijwe iterambere.

Bagabo John