Depite Maryam Omar Said wo muri Zanzibar yavuze ko yatangajwe no kubona Impirimbanyi Martha Karua wo muri Kenya yarasubijwe iwabo ari muzima maze asaba ko iryo kosa ritazongera gusubira ku muntu wese washatse kuvogera ubusugire bwa Tanzania ku mwerera ngo asubire iwabo ari muzima.
Ibi Depite Maryam Omar Said ukomoka mu birwa bya Zanzibar, yabivuze ubwo yari mu nteko kuri uyu wambere 26 Gicurasi 2025, yavuze ko habayemo kwibeshya maze Karuwa asubira Kenya ari muzima.
Yagize ati" habayeho kwibeshya rwose uriya Martha asubizwa iwabo ari muzima , iryo kosa ntirizongere gusubira hano., Umuntu araturuka iyo hanyuma akazana ibintu by'ubucucu bwe hanyuma ngo asubizweyo ari muzima koko".

Yakome agira ati" nuriya wundi wo nawe avuga ko yakubiswe yarangiza akicumbagiza, uriya yari gukubitwa agataha iwabo arimo bomboni zimwongerera umwuka, "
Yakomeje asaba ko umuntu wese uzajya uzaguhungabanya ubusugire bwa Tanzania, bakwiye kujya barangizanya nawe adasubiyeyo ari muzima.

Kenya na Tanzania bimaze iminsi biterana amagambo aturuka ku mpirimbanyi zaturutse muri Kenya na Uganda zikajya muri Tanzania binyuranyije n'amategeko ubwo bari bagiye gukurikira urubanza rwa Tundu Lissu utavuga rumwe n'ubutegetsi wa Perezida Samia., maze bamwe bagategerwa indege byihuse abandi bacishwa inzira y'ubutaka.

Martha Karuwa ngo ntabwo yakabaye yarasubiye muri Kenya ari Muzima
Izo mpirimbanyi zaje gusubizwa iwabo ariko zitangaza ko zakorewe iyicarubozo n'inzego z'umutekano za Tanzania.
Bagabo John
