Umuhanzi witwa Ibrahim Kitundu, yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranweho gushyira igitsina cye mu kanwa ku mwana w'umuhungu w'inyaka itandatu, nkuko yabyemereye inzego z'umutekano.
Uyu Ibrahim Kitundu, ni umuhanzi akaba n'umukinyi wa Firime muri Tanzania mu ntara ya Tabora, yatawe muri yombi na Polisi tariki ya 22 Werurwe 2026, aho akurikiranweho icyaka cyo gushyira igitsina cye mu kanwa ku mwana w'imyaka itandatu ngo nyuma yaho abitegetswe n'umupfumu kugirango abashe kugera ku butunzi.
Ibrahim akimara gutabwa muri yombi, yemereye Polisi ko yakoze kiriya gikorwa biturutse ku mabwiriza yari yahawe n'umupfumu yari yagiye gushakaho ubutunzi.
Ati" Umupfumu yambwiye ko kugirango ngere kubukire, nangomba gushyira igitsina cyange mu kanwa ku mwana w'umuhungu ukiri muto nka mutegeka ku cyonka".

Amakuru y'ibanze Polisi ifite, ngo ni uko uyu Ibrahim yashukishije uyu mwana za biswi ndetse na jus, maze ahita amutwara mu nzu akoreramo umuziki aramu kingirana maze ahita akora ayo mahano.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Tabora Richard Abwao, yemereye itangazamakuru ko Umuhanzi Ibrahim yatawe muri yombi, iperereza nirirangira azahita ashyikirizwa ubutabera.
Bagabo John
