•     

Umukozi wo muri Morger yahagaritswe azira guhatira ababuze ababo kugura isanduku ze

Ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru by’Intara ya Mwanza muri Tanzaniza, Sekou Toure, bwahagaritse ku kazi umukozi ukora mu gice cy’imirambo (morger), mu rwego rwo gukomeza iperereza ku byaha akekwaho byo guhatira ababuze ababo kubagurishiriza isanduku ze kandi ku giciro kiri hejuru.

Uwo mukozi arashinjwa guhatira ababuze ababo kugura isanduku ze zo gushyinguramo kubiciro bihanitse.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ibirego byatanzwe n’abamwe mu baturage bahawe serivisi muri ibyo bitaro, bavuga ko uwo mukozi yabasabaga kugura izo sanduku  ku giciro kiri hejuru, ababaga bazanye isanduku zabo yanganga ko arizo bakoresha.

Kubera iyo myitwarire, uwo mu kozi yahise ahagarikwa kugira ngo hatangire iperereza ndetse ubuyobozi bw’ibitaro bwahamagariye abaturage bose bahuye n’izo ngorane gutanga amakuru vuba na bwangu, bakifashisha nimero za telefoni zatanzwe n'ubuyobozi bw'ibitaro.

Bagabo John