•     

Shoferi na Komvayeri bafatanywe inzoka bashyize mu isanduku

Inzego z’umutekano za Tanzania zikorera ku mupaka wa Tanzania na Kenya, ahitwa Namanga zafashe umushoferi w’imodoka itwara abagenzi hamwe na Komvayeri we bakekwaho gutwara rwihishwa inzoka yo mu bwoko bw'Inshyira ifite uburebure bwa metero 13.

Shoferi na Komvayeri bafatanywe inzoka bashyize mu ikarito

Nk’uko bigaragara mu makuru ya mbere, iyo modoka itwara abagenzi yavaga i Dar es Salaam yerekeza i Nairobi, ubwo abashinzwe umutekano bayihagarikaga ku mupaka mu igenzura risanzwe

Biravugwa ko iyo nzoka yari yahishwe mu isanduku ibikamo ibice by’imodoka, izwi nka ‘spare box’, mu rwego rwo kuyihisha kugira ngo itazagaragara mu igenzura.

Nyuma y’igenzura ryimbitse, abashinzwe umutekano babashije kuyivumbura ikiri nzima muri iyo sanduku, bituma umushoferi hamwe na Komvayeri  b’iyo modoka bahita bafatwa.

Abo bombi kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Namanga, mu gihe iperereza rikomeje hagamijwe kumenya neza Magendu y’inyamaswa.

Abapolisi batangaje ko bagikomeje gushakisha ukekwaho kuba ari we wari utegerejwe kwakira iyo nzoka nyuma yo kwambutswa umupaka.

Icyo gikorwa cyateye impungenge ku bijyanye n’iyongera ry’ubucuruzi bw’inyamaswa bunyuranyije n’amategeko bukorwa hifashishijwe ibinyabiziga bitwara abagenzi hagati ya Tanzania na Kenya.

Bagabo John