Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu Rwanda hateraniye Inama y'amashyaka arengera Ibidukikije muri Afurika y'Iburasirazuba (EAst African Greens) aho abarwanashyaka basabwe gukora kugirango babashe gutunga Amashyaka bakomokamo.
Aba bayobozi bagaragaje ibyo amashyaka yabo yagezeho n'imbogamizi bakomeje guhura nazo, Hon Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko ishyaka Green Party of Rwanda, ryabashije guhugura abarwanashyaka baryo muturere twose uko ari 30 ,Kandi ko batangiye ikindi kiciro cyo guhugura abayobozi muri utwo turere twose kugirango bizabafashe gushyiraho inzego ziri shyaka ku nzego zo hasi.

Agaragaza kandi ko iri shyaka ryitabiriye amatora y'abasenateri batorwa binyuze mu ihuriro ry'imitwe ya Poritiki (NFPO) aho iri huriro ryatoye Hon Senateri Frank Habineza kuba Umuvugizi wiryo huriro.

Hon Dr Frank Habineza
Ni ubwo hari ibyagezweho ariko hanagaragajwe imbogamizi, zirimo kuba abarwanashyaka batarabasha gutunga iri shyaka kubyo rikenera.
Mu buryo bwo gukemura imbogamizi zagiye zigaragazwa Hon Dr Frank Habineza yasabye abarwanashyaka gukora kugirango babashe gutunga amashyaka bakomokamo.

Ni mu gihe ku kibazo cy'umutekano muke ko za Leta zikwiye kugira umuco wo kwimakaza ibiganiro mu buryo bwo gukemura icyo kibazo.
Bagabo John
