•     

Green Party yongeye kwikoma abayobozi b'inzego z'ibanze

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, ryongeye gusaba abayobozi b'inzego z'ibanze kujya bareka kubangamira abarwanashyaka baryo.

Ibi nibyagarutsweho na Hon Depite Icyizanye Masozera uhagarariye ishyaka DGPR mu nteko ishinga amategeko, ubwo yatangizaga inama n'amahugurwa y'abarwanashyaka mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 1 Werurwe 2026.

Ubwo yatangizaga iyi nama n'amahugurwa,  Hon Depite Icyizanye Masozera yasabye abarwanashyaka kurushaho kwitabira ibikorwa byose bya Leta kuva mu midugudu batuyemo.

Uretse kwibutsa ko abarwanashyaka bagomba kwitabira gahunda za Leta, Hon Masozera yanibukije abarwanashyaka ko bagomba gushaka abandi barwanashyaka bashya bakaba benshi, ariko nanone bakirinda kujya mu mashyaka arenze rimwe kuko bitemewe.

Hon Masozera yaboneyeho kongera gusaba abayobozi b'inzego z'ibanze kujya bareka kubangamira Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda (DGPR) kuko amashyaka yose yemewe mu gihugu agendera ku murongo umwe.

Hon Depite Icyizanye Masozera 

Mu bihe byashyize hakunze kugaragara bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bagiye babangamira ibikorwa by'ishaka DGPR, harimo nko kubima aho bakorera ibokorwa byabo.

Igikorwa cy'uyumunsi cyasozaga ibikorwa byazengurukaga uturere twose tugize intara y'Amajyaruguru.

Bagabo John