Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2025, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryakomereje ibikorwa byaryo mu Ntara y’Uburengerazuba, aho ryahuriye n’abarwanashyaka baryo mu Karere ka Nyabihu.
Iyi nama yateguwe hagamijwe guteza imbere uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu, ndetse no gushimangira uburyo bwo kubaka inzego z’ishyaka ku rwego rw’uturere kugira ngo ibikorwa byaryo bigere no ku rwego rw’ibanze.

Ubuyobozi bw’iri shyaka buvuga ko iki gikorwa ari igice cy’urugendo ryarwo rwo guteza imbere ubuyobozi bushingiye ku baturage bose, bwita ku ihuriro n’iterambere rirambye, mu turere twose 30 tugize igihugu.

Iyi nama n'amahugurwa bisozwa nogutora komite nshya y'ubuyobozi bw'ishyaka ku rwego rw'Akarere.
Bagabo John
